Ntibaziganya John Samuel yakoreraga ivugabutumwa muri Diyoseze ya Shyira ihereye mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibaruwa imusezerera kumirimo yakoraga yanditswe ku wa 23 Mutarama 2023.
Iyi baruwa isinyweho n’umwepisikopi wa Diyoseze wa Shyira, Rt Rev. Dr Mugisha M. Samuel igaragaza ko uyu mupasiteri yahagaritswe ku mirimo ye kugira ngo abanze akemure ikibazo afitanye n’umuryango we.
Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru cyakomeje kivugako uyu mupasiteri yazize ibibazo afitanye n'umugore we .Rt Rev. Dr Mugisha M.Samuel yagira ati "Dushingiye ku nama zitandukanye twagiranye ku kibazo cyo gutandukana n’umugore wawe, nshingiye ku mahame y’Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda atemerera umupasiteri kuyobora atarakemura ikibazo cye n’umugore we. Ndakumenyesha ko uhagaritswe mu murimo wa gishumba mu itorero rya Angilikani ry’u Rwanda, kugeza ikibazo ufitanye n’umugore wawe gikemutse."
Rev. Dr Mugisha yakomeje agaragaza ko uyu mupasiteri yari yarasabye uruhushya rwo kujya kwiga, ariko ko batabimwemerera atarabanza gukemura ikibazo cye n’umuryango we.
Yagiriwe inama yo kwicarana n’umugore we bakabanza gukemura ikibazo bafitanye.
Ati "Turakugira Inama yo kwegera umuryango wawe n’inshuti kugira ngo bagufashe kwiyunga n’umugore wawe."
Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda rimaze kwagura amashami mu gihugu kuko kuri ubu rifite diyoseze 13.