Rev Dr Charles Mugisha yakomoje ku mpamvu umuhamagaro wonyine udahagije ku bigisha ijambo ry’Imana

Oasis Tv avatar   
Oasis Tv
Umushumba Mukuru w’Itorero New Life Bible Church, Rev Dr Charles Mugisha Charles yavuze ko kuba umuntu afite umuhamagaro bidahagije kugira ngo abe umwigisha cyangwa umuyobozi mwiza w’abayoboke mu itor..

 

Ikinyamakuru igihe dukesha iyinkuru cyateruye umutwe uvuga uti “Rev Dr Charles Mugisha yakomoje ku mpamvu umuhamagaro wonyine udahagije ku bigisha ijambo ry’Imana”

 

Ibi byatangajwe mu gihe hari amadini n’amatorero avuka buri munsi mu Rwanda. ndetse ugasanga abayashinga bamwe baba batabifitiye ubumenyi aho haba harimo n’abatarize kuyobora abandi cyangwa kwigisha ijambo ry’Imana.

Leta y’u Rwanda yakunze gusaba ko abapasiteri bakwiye kwiga ibijyanye na Tewolojiya ndetse na Bibiliya kugira ngo babashe kwigisha ibyo bazi batayobya umukumbi w’ababakurikira.

Kutiga no guhugurwa mu bijyanye no kugaburira abandi ijambo ry’Imana niho usanga hari bamwe barangwa n’imyitwarire mibi ndetse no gukora amakosa ashingiye ku marangamutima, bishobora kuyobya abo bigisha ku bwo kutamenya ibyo bakora.

Umushumba Mukuru wa New Life Ministries akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Ishuri rya Tewolojiya na Bibiliya rya Africa College of Theology (ACT), Rev Dr Charles Mugisha, yavuze ko ari ngombwa ko ukora umurimo w’Imana aba yarabihuguriwe.

Ati “Ni ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe n’Imana, nicyo kintu cya mbere na mbere.  burya abo Imana yahamagaye irabahugura kandi igakoresha abandi bakozi b’Imana guhugura abo bakozi kubategurira umurimo wayo.”

Yakomeje agira ati “Umuhamagaro wonyine ntabwo uhagije, ukenera guhugurwa kandi no guhugurwa nta muhamagaro nabyo nta kamaro […] ni ngombwa ko abakora umurimo w’Imana bahugurwa.’’

Umuyobozi wa Zion Temple, Ishami rya Nyarutarama akaba umwe mu biga muri ACT, Pasiteri John Bosco Kanyangoga, avuga ko abakozi b’Imana n’abandi bayobora amatorero batarahuguwe mu bya Bibiliya akenshi batwarwa n’amarangamutima.

Ati “Ugasoma nk’ijambo bijyanye n’ibihe urimo gucamo bikagukoraho, ugasanga urimo kwigisha amarangamutima yawe cyane kurusha uko Bibiliya yashakaga kwigisha.”

Avuga ko imyumvire iciriritse igaragaza abiga Tewolojiya nk’abantu bayoborwa n’ibyo bize mu mashuri kurusha Umwuka Wera igomba gucika, ijambo ry’Imana rigatangwa n’ababyize nk’indi mirimo.

Umuhanzikazi Diana Kamugisha usanzwe ari n’umukozi muri Africa College of Theology, asaba abayobozi b’amatorero mu Rwanda gushishikariza abapasiteri n’abavugabutumwa.

Abiga muri Africa College of Theology ni abo mu bihugu birimo u Rwanda, Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nigeria, Gabon, Angola n’ahandi.

コメントがありません