Mu Rwanda Itorero ry' angilikani ryatashye icyicaro gikuru gishya

Oasis Tv avatar   
Oasis Tv
Kuri uyu wa Gatatu, Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryatashye icyicaro gikuru gishya giherereye i Kibagabaga mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

uyu muhango wo gutaha iki cyicaro gishya wayobowe na Musenyeri Dr Laurent Mbanda uyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda.

Munkuru dukesha ikinyamakuru igihe ,Dr.Laurent Mbanda yavuze ko iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga asaga miliyoni 250, ikaba igizwe n’amagorofa atatu.

Biteganyijwe ko muri iyi nyubako hazaba harimo ibiro byo gukorero birimo na diyisezi ya Gasabo, icyicaro gikuru cy’umwepisikopi Mukuru ,igice cyanewe inama, restaurant ,ububiko bw’amateka y’Itorero, ahazajya hamurikirwa ibitabo n’imyambaro y’abapasiteri.

Musenyeri Mbanda yavuze ko iyi nyubako yubatswe ku bufatanye bw’amadiyosezi yose agize Angilikani y’u Rwanda, ikaba ije yiyongera ku zindi nyubako zirimo iz’ubucuruzi, murwego rwo kwigira.

Iyi nyubako itashywe mu gihe itorero Angilikani ry’u Rwanda ryitegura kwakira inama y’Ihuriro ry’amatorero ya Angilikani ku Isi akomeye ku kwemera gakondo kw’itorero, Global Anglican for Future Conference (GAFCON) izabera i Kigali muri Mata uyu mwaka, ikazitabirwa n’abasaga 1500.

No comments found