Umugore wa mbere yagizwe Pasiteri i Yeruzalemu

Oasis Tv avatar   
Oasis Tv
Abagore bakomeje kwiyongera mu buyobozi bw’amadini atandukanye, aho bwa mbere mu mateka Umunya-Palestine Sally Azar, yabaye umugore wa mbere wimitswe akagirwa Pasiteri mu Mujyi wa Yeruzalemu.

Munkuru dudesha ikinyamakuru igihe kivugako uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru mu itorero ry’aba-Lutheri [Lutheran Church], mu Mujyi wa Yeruzalemu.

Rev. Azar yavuze ko yishimiye cyane intambwe y’amateka yateye afashijwe n’itorero rye.

Ati “Ndizera ko abakobwa benshi n’abagore bazamenya ko ibi bishoboka kandi n’abandi bagore mu yandi matorero bazatwigana. Ndabizi ko bizafata igihe kirekire ariko ntekereza ko bishobora gushimisha cyane izi mpinduka zibayeho muri Palestine”.

Abakirisitu ni bake muri Palestine, Israel na Jordanie. Abenshi usanga bari mu matorero nka Orthodox cyangwa muri Kiliziya Gatolika, kandi aya madini ntabwo yemerera abagore kuba abapadiri.

Icyakora mu yandi madini nk’aba-porotesitanti, abagore bamaze igihe kinini bahabwa inshingano z’abapasiteri.

Azar yimitswe na Se, Bishop Sani Azar. Uyu mugore avuga ko nubwo umubyeyi we yamubereye icyitegererezo, atigeze amushyiraho igitutu cyo kwiga amasomo y’Iyobokamana.

Rev. Azar azakora inshingano zitandukanye zirimo kuyobora amateraniro n’inyigisho za bibiliya muri Yeruzalemu na Beit Sahour.

Tidak ada komentar yang ditemukan