Ni inkuru dukesha ikinyamkuru (Kigali today) ivugako ubuyobozi bwa Kinshasa burimo gusukura imihanda ngo izabe icyeye, ni mu gihe uwo Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ari kwitegura kugirira uruzinduko muriki gihugu.
Bamwe mu bacururiza ku mihanda bivovoteye ko polisi yiki gihugu yakoresheje imbaraga z’umurengera ndetse n’ibimodoka bisenya mu kwirukana aba bacuruzi, byabaviriyemo kuhatakariza ibicuruzwa byabo.
Imihanda irimo gutunganywa ni Boulevard Lumumba, ari nawo muhanda mugari uva ku kibuga cy’indege ukazaberaho ibirori byo guha ikaze Papa i Kinshasa.
inkuru ikomeza ivuga ko abacururiza ku mihanda barakajwe n’uko barimo kuvanwa ku mpande z’imihanda n’ahandi hose mu murwa mukuru, utuwe n’abagera kuri miliyoni 17.
muri iki gihugu kandi ubuzima bw’imiryango myinshi ituye muri uyu mujyi bushingiye ku bucuruzi buciriritse, bw’ibiribwa n’amafunguro atetse burimo ubukorerwa ku mihanda, mu mazu matoya ndetse n’abatembereza ibicuruzwa babyikoreye ku mitwe.
Umuvugizi w’igipolisi yavuze ko barimo gukora ibi bikorwa ku mabwiriza bahawe n’abakuriye umujyi wa Kinshasa, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.
Umwe mu bapadiri ba Kiliziya Gatolika i Kinshasa, Victor Ntambwe avuga ko abategetsi bakabaye barateguye uru ruzinduko neza kandi hakiri kare.
Yagize ati “Byari ngombwa ko dutegereza ko Papa adusura ngo dukore ibi? Sinzi neza niba byari ngombwa ko dutegereza ko Papa adusura ngo dutangire gusukura imihanda no kwirukana abayicururizaho.”
Gusa nubwo iyi myiteguro irimbanije,intumwa ya Papa i Kinshasa yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters, ko ntaruhare naruto yagize mu bikorwa byo ‘gutunganya umujyi’ mu kwakira Papa.
Biteganyijwe ko Papa Francis agera i Kinshasa tariki 31 z’uku kwa Mutarama, mbere y’uko ahagera yohereje ubutumwa bwihanganisha imiryango y’abagizweho ingaruka n’igitero cyahitanye abantu barenga 10 bari mu masengesho, yaberaga mu rusengero rw’itorero ry’Abaporotesitanti ruri mu mujyi wa Kasindi mu burasirazuba bw’iki gihugu.