Mu nkuru dukesha ikinyamakuru igihe kivugako Papa Francis asanze intimba n’agahinda muri RDC kubera ubwicanyi, iyicarubozo, gutotezwa, gucunaguzwa n’ibindi bikorwa bishengura ikiremwamuntu bikorerwa Abatutsi b’abanye-Congo.
Hari miliyoni y’abanye-Congo bahungiye mu bihugu bya Afurika n’abarenga miliyoni eshanu bakuwe mu byabo n’ibibazo by’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irenga 130 iba muri RDC.
Nibura miliyoni 60 z’abanye-Congo zitungwa n’amadolari ari munsi y’abiri ku munsi. Nibura hagati ya 1998-2007, abaturage miliyoni 5.4 baguye mu ntambara muri RDC. Kuva umwaka ushize, RDC iri mu ntambara ikomeye.
Ibi bishimangira ko uru ruzinduko ruteganyijwe ku wa 31 Mutarama kugera ku wa 02 Gashyantare 2023, ruzibanda ku butumwa bw’amahoro. Hashize imyaka 37 Papa Jean Paul II asuye Congo.
Biragoye ko buri wese yanaga akajisho ku kibuga cy’indege cya Ndolo i Kinshasa, aha niho Papa Francis azasomera misa kuwa Gatatu tariki 1 Gashyantare 2023. Hari impungenge niba buri wese azabona uyu musaza w’imyaka 86 asoma misa.
Intumwa ya Papa Francis muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Ettore Balestrero, yavuze ko ‘Papa ashaka guhumuriza abanye-Congo bamaze imyaka mu bibazo. Arashaka komora ibikomere by’ibikorwa by’ihohoterwa’.
Mu Ukwakira umwaka ushize, hari igitero cyishe ababikira n’abandi bantu mu bitaro, ibi kandi byiyongera ku bwicanyi bwo muri Maniema, Ituri n’ahandi.
Balestrero yavuze ko ‘Papa Francis ashaka kwamagana ubu bwicanyi, agasaba Imana gutanga imbabazi ku bw’amaraso yamenwe n’ayazamenwa’.
Arkiyepiskopi wa Diyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yigeze kubwira IGIHE ko ‘Papa ari intumwa y’amahoro, azajya muri Congo kwibutsa no kwigisha ivanjiri y’ubuvandimwe n’amahoro, kandi ubutumwa azatanga ari ubutumwa bw’amahoro bwo kubana kivandimwe.
Ati “Nyirubutungane Papa iyo aje gusura nk’umushumba wa kiliziya aba aje gukomeza abavandimwe mu kwemera. Ikindi aje ari intumwa y’amahoro, Papa aza ari intumwa y’amahoro kandi intambara n’amakimbirane ari muri aka karere, hakenewe n’ijwi rye n’uruzinduko rwe ruza ruhumuriza kandi ruzanye ubutumwa bw’amahoro”.
Yakomeje avuga ko gusura igihugu cya Congo ari umugisha no ku Rwanda. Ati “Nk’abaturanyi noneho kandi tunahuriye muri aka karere, natwe tuzajyayo kumwakira no kumuramutsa’.
RDC ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abakirisitu gatolika muri Afurika kuko bibarwa ko abayoboke b’iri dini ari miliyoni 45.
Rugiye kuba mu gihe umubano wa RDC n’u Rwanda ukomeje kuzamba, by’umwihariko imirwano ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bw’Igihugu hagati y’Ingabo za Leta n’Umutwe wa M23.
Musenyeri Balestrero yabwiye Jeune Afrique ko hari impungenge ku mutekano wa Papa Francis ubwo azaba ari muri Congo ndetse n’uw’abaturage bazitabira misa azasomera i Kinshasa.
Kuri gahunda byari byitezwe ko Papa Francis azagirira uruzinduko i Goma, gusa mu mpera z’umwaka ushize byatangajwe ko iyo gahunda ikuweho ahanini kubera ibibazo by’umutekano muke birangwa mu gice cy’Uburasirazuba bw’Igihugu.