Dr. NIYITEGEKA Theoneste yafunzwe ku cyaha no kugihano bidateganyijwe mu mategeko y'u RWANDA.
Yahamijwe icyaha giteganyijwe mu ngingo y'itegeko ry'agacaca ya 11, igika cya 4, nyamara abashingamategeko muriyi ngingo bateganyije ibi bikurikira: ibyerekeye inama mpuzabikorwa aribyo ibi: abagize inteko y'urukiko gacaca bitoramo ku bwiganze burunduye bw' amajwi inama mpuzabikorwa igizwe na perezida, Visi perezida wa mbere, Visi perezida wa kabiri, bose bagomba kuba bazi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda. Abagize inama mpuzabikorwa batorerwa igihe cy'umwaka umwe (1) gishobora kongerwa. Abanyamabanga b'inkiko gacaca bashinzwe ubwanditsi n'imirimo y' ubunyamabanga byazo.Ingingo ya 14 y'itegeko rya gacaca ariyo yashingiweho impa igihano igira iti: Abagize inteko z' inkiko gacaca ni abanyarwanda b'inyangamugayo batowe n'inama rusange z' utugari batuyemo. Inyangamugayo ni umunyarwanda urangwa n'ibi bikurikira: 1° Kuba ataragize uruhare muri jenoside. 2° Kutarangwa n'amacakubiri. 3° Kuba atarakatiwe burundu igihano cy'igifungo kigeze ku mezi atandatu (6) nibura. 4° Kuba indakenwa mu mico no mu myifatire. 5° Kuba umunyakuri. 6° Kwanga guhemuka. 7° Kutanigana abandi ijambo. 8° Kutagaragarwaho n' ingebitekerezo ya jenoside. Ingengabitekerezo ya jenoside n'imyifatire, imvugo, inyandiko n' ibindi bikorwa bigamije kurimbura abantu bahuriye ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry'uruhu, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki. Umuntu wese w' inyangamugayo ufite nibura imyaka makumyabiri n'umwe (21) kandi utazitiwe n'imwe mu miziro itaganyijwe n'iri tegeko ngenga, ashobora gutorerwa kujya mu nzego z'inkiko Gacaca, nta vangura na rimwe nkiryaba rishingiye ku gutsina, ku nkomoko, ku idini, ku bitekerezo bigaragajwe cyangwa ku misumbanire y' imibereho y'abantu.#whatsApp_call_0783071614